Nyugururira

Song Lyrics

Chorus: (x2)
Nyashya na Baba nyugururira
Kana ka mama nyugururira
Nishe akajeje
Na kanjye nawe
Nishe agakwavu
Nakanjye nawe

Verse 1:
Mugatondo ndimo mbyuka
Nshima kuba mfite akuka
Inkoko ibika ndimo mbaduka
Byabisimu byose ndimo ntaruka
Iyondabukwa
Nyiryana biroko, ikaribwa gatapura
Nkahindura intambwe ngatambura
Ntunzanire ibyabarabura
Mparanira ko ntacyo wabura
Ikitabura
Umuhigo nabonye njyewe ndawugabura
Kumpeza hanze ngo urampabura
Imyaka igashya ukanga kugabura
Ubuse ubu nkuyu yakurabura
Acanye imbabura ntawurahura
Nyugururiraaaaaaa

Chorus: (x2)

Verse 2:
Nyashya na Baba
Kana ka Mama
Ibuka ijambo rya Mama
Yatubwiye turi abana
Menya abisi umenye n’isi
Umwanzi azagutega iminsi
Mwereke munsi yigitsi
Twese dushakisha inigi
Izuba iyo rimena impanga
Intambwe kuyindi rinsanga
Ryibwira yuko ryankanga
Ubwoba twabutaye impanga
Nyugururira
Nkwamiye hanze
Nageze imuhira
Nyugururira
Sinjye wahera
Hahera amayira

Chorus: (x2)

by Bushali
From Bushali

Leave a Reply

Generic selectors
Exact matches only
Search in title
Search in content
Search in posts
Search in pages
Filter by Categories
Uncategorized
Stay ahead of the game!